Uyu musore w'imyaka 27 y'amavuko, Manchester United yahisemo kongera kumutiza nyuma y'uko intizanyo ye yari irangiye muri Aston villa yari yarerekejemo muri Mutarama 2025.
Rashford avuga ku mpamvu yahisemo Barcelona yagize ati " Ibyo yakoze umwaka ushize n’uko yitwaye narabyishimiye. Ni ikipe yiganjemo abato, ifite umutoza wo ku rwego rwo hejuru ukuntu aba afite inyota yo gutsinda byanyenyemeje ko ariho hantu n'ifuzaga."
Uyu musore kandi yakomoje kuri Manchester United batabanye neza kuva yazana umutoza Ruben Amorim, avuga ko ari kipe atavugaho ikintu na kimwe kibi.
Ati "Manchester United irimo guhindura ibintu byinshi. Ariko ni ikipe imba ku mutima, sinayivugaho ikintu na kimwe kibi. Nifurije Manchester United amahirwe masa mu gihe kiri imbere."
Marcus Rashford umaze gutsinda ibitego 138 mu rugendo rwe rwa ruhago, intizanyo ye izarangira muri Kamena 2026, ariko Barcelona nibishaka izamugura kuri miliyoni €30.
Alejandro Garnacho ari mu bagaragaje ko bishimiye igenda rya Marcus Rashford
Marcus Rashford aje kunganira abarimo Umunya-Brazil Raphael Dias Belloli
