Lyle na Eleanor Gittens: bafite agahigo k'abashakanye bamaze igihe kirekire kurusha abandi

Lyle na Eleanor Gittens: bafite agahigo k'abashakanye bamaze igihe kirekire kurusha abandi

 Nov 15, 2025 - 21:54

Lyle na Eleanor Gittens, bafite imyaka 108 na 107, bongeye kwandika izina ryabo mu mateka nyuma yo kwemererwa n’Isi yose ko ari bo bashakanye bamaze imyaka myinshi babana kurusha abandi, aho bamaranye imyaka 83 mu rugo rumwe. Ubu ni bo bafite agahigo k’isi nk’abashakanye bamaranye igihe kirekire mu buryo bwemewe n’amategeko.

Urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 1941 ubwo bahuriraga mu mukino wa Basketball wa kaminuza, maze mu 1942 bahita bakora ubukwe mu gihe Lyle yari mu kiruhuko kigufi cya gisirikare mbere yo kwerekeza ku rugamba mu Butaliyani. Ibyo bihe by’intambara byabashegeshe imitima, ariko ntibyigeze bicogoza urukundo rwabo.

Eleanor, wari utwite umwana wabo wa mbere, yakomeje gukora i New York mu bihe by’amage, yishingikiriza gusa ku mabaruwa yandikirwaga, ariko menshi muri yo ybaga yanyujijwe mu igenzura ryo mu bihe by’intambara. Byabafashije gukomeza kumenyana, kwizerana no kubakiraho urukundo rudasanzwe.

Nyuma y’intambara, aba bombi bubakiye ubuzima bushya i New York, bakomeza amashuri, bakora ingendo zitandukanye ku mugabane w’Amerika no hanze yawo, hanyuma baza kwimukira i Miami aho bakomeje ubuzima bwuzuye amahoro, ubwuzuzanye n’urukundo.

Iyo ubaza icyabashoboje kubana imyaka irenga 80 badatandukana, ntibatinya gutanga igisubizo kimwe cyumvikana kandi cyoroshye:“Ibanga ryacu ni rimwe: Turakundana.”

Inkuru yabo ikomeza kuba isomo rikomeye ku bakundana n’abashakanye ku isi yose, igaragaza ko urukundo nyarwo, ukwihangana n’ubwitange bishobora kuramba kurusha ibihe byose.

Lyle na Eleanor bamaze imyaka myishi bakundana 

Lyle na Eleanor bafite agahigo k'abashakanye bamaranye imyaka myishi