Lizzo yamaze impungenge abari bahagaritse imitima

Lizzo yamaze impungenge abari bahagaritse imitima

 Apr 3, 2024 - 20:47

Umuhanzikazi Lizzo yasobanuye iby'ubutumwa yari aherutse gushyira kuri Instagram bugateza impagarara.

Umuhanzikazi Lizzo yatangaje ko atigeze areka umuziki, abinyujije mu butumwa bw’amashusho yashyize ku mubuga nkoranyambaga ze.

Lizzo yatangaje ko ataretse umuziki nk'uko byavugwaga

Lizzo yagize ati:”Iyo mvuze ko mbivuyemo, mba nshaka kuvuga ko naretse ibyo kwita ku bicantege. Ariko icyo ntazigera ndeka, ni umunezero w'ubuzima bwanjye, gukora umuziki uhuza abantu.”

Ubu butumwa yabutanze mu gihe benshi bari bamaze iminsi bavuga ko uyu mugore yaretse umuziki, nyuma y’ubutumwa yari aherutse n’ubundi gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Lizzo yariherutse gushyira ubutumwa ku mbuga ze gusa ntibwavugwaho rumwe

Icyo gihe yaragize ati:”Icyo nahoze nifuza kwari uguha abantu umunezero kandi ngahindura isi ahantu heza byibuze bitandukanye gato n’uko nayisanze binyuze mu muziki.”

Icyakora, byagiye bizamba burimunsi abantu bakanseka kubera uko nteye bakangira iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, rero mu rwego rwo guhunga ibyo byose niyemeje kubivamo.”