Lil Uzi Vert ari mu mazi abira

Lil Uzi Vert ari mu mazi abira

 Nov 10, 2025 - 15:31

Umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lil Uzi Vert, ari mu mazi abira nyuma y’uko wahoze ari umukozi we amureze kumukorera ihohoterwa mu gihe yakoranaga na we mu mwaka wa 2022.

Nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Amerika, uwo mugore avuga ko yakorewe ihohoterwa ryo mu mutwe, iry’umubiri ndetse n’irishingiye ku gitsina, mu gihe yakoranaga na Uzi, cyane cyane ubwo bari mu ngendo z'ibitaramo n’ibihembo bitandukanye bya muzika.

Biravugwa kandi ko bamwe mu banyamuryango ba Roc Nation, kompanyi isanzwe ishinzwe gucunga ibikorwa bya Lil Uzi Vert, baba baragize uruhare cyangwa bakirengagiza ibyo bikorwa by’ihohoterwa, aho batigeze babigiraho icyo bakora.

Uwo mugore yahisemo kuregera urukiko, asaba ko ahabwa ubutabera ndetse n’indishyi z’ibyo avuga ko yahuye na byo.

Kugeza ubu, uruhande rwa Lil Uzi Vert ntiruratanga igisubizo ku birego bimuregwa, mu gihe abamukurikirana mu by’amategeko bakomeje kuganira n’abahagarariye Roc Nation kugira ngo hamenyekane ukuri ku byavuzwe.

Lil Uzi Vert yajyanwe mu nkiko n'umugore bahoze bakorana

Lil Uzi Vert arashinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina