Mu butumwa bwe kuri telefone, Durk yagize ati:“Meze neza cyane. Buri muntu ahabwa amahirwe ya kabiri… Nimva hano, nzabera abandi intangarugero.”
Aya magambo y’uyu muhanzi azwiho indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo All My Life na Broadway Girls, yagaragaje ko yiyemeje gutangira ubuzima bushya no kuba urugero rwiza mu bandi, avuga ko yahindutse kandi ashaka kubigaragaza mu bikorwa aho kuba mu magambo.
Lil Durk afungiye muri leta ya Florida (Broward County) kuva mu kwezi kwa Ukwakira 2024, aho ashinjwa ibyaha bikomeye birimo gutegura ubwicanyi (Murder For Hire), gukoresha intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no gucura umugambi w'ubwicanyi (Conspiracy to Commit Murder).
Kuri ubu Lil Durk ari muri gereza, mu gihe urubanza rwe ruteganyijwe gutangira kumvwa ku wa 20 Mutarama 2026.
Abakunzi be bakomeje kugaragaza urukundo n’inkunga kuri we binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamwifurije isabukuru nziza ndetse bamusaba gukomeza kugira icyizere n’ubushake bwo guhinduka.
Lil Durk yizihije isabukuru y'amavuko ari muri gereza
Lil Durk yijeje abakunzi be guhinduka akaba intangarugero
