Lick Lick agiye kugaruka mu Rwanda

Lick Lick agiye kugaruka mu Rwanda

 Jun 13, 2024 - 09:53

Nyuma y’imyaka mike avuye mu Rwanda, Lick Lick wamenyekanye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi n’amashusho, agiye kugaruka mu Rwanda ku nshuro ya gatatu nyuma y’imyaka 12 yimukiye muri America.

Amakuru agera kuri The Choice Live, avuga ko Lick Lick ari mu myiteguro yo kugaruka mu Rwanda mu minsi ya vuba, aho azaba aje mu mishinga yo gutunganya indirimbo z’abahanzi bamwe na bamwe ndetse n’izindi gahunda zo ku giti cye.

Uyu mugabo akaba yaherukaga mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2022, aho yari yatumiwe na rwiyemezamirimo Bad Rama ngo amufashe kubaka studio ya The Mane.

Lick Lick akaba ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu muziki Nyarwanda kuva mu myaka yo hambere, akaba ari umwe muba producer b’abahanga  bazi gukora injyana zose kandi neza.

Mu 2012 akaba aribwo yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe z’America, akaba ariho yakomereje ibikorwa byo gutunganya indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Nyuma y'igihe gito Lick Lick avuye mu Rwanda, agiye kongera kugaruka