Lewis Hamilton arasaba abakunzi be kumuba hafi mu bihe bitoroshye arimo

Lewis Hamilton arasaba abakunzi be kumuba hafi mu bihe bitoroshye arimo

 Sep 28, 2025 - 22:26

Umushoferi w’ikirangirire muri Formula 1, Lewis Hamilton, yasabye abakunzi n’abamushyigikiye kumusabira no kumwibuka mu masengesho, ku bw’imbwa ye akunda cyane Roscoe, irwaye bikomeye.

Hamilton yasobanuye ko Roscoe yagize ikibazo gikomeye cyo guhumeka, bituma yihutishirizwa ku bitaro aho yahise isinzirizwa kugira ngo akorerwe ibizamini.

Mu gihe byakorwaga, umutima wayo warahagaze akanya gato, ariko abaganga bawusubizaho, gusa ngo ubu Roscoe iracyari mu bihe bidasanzwe by’akaga.

Uyu mukinnyi w’icyamamare yavuze ko kugeza ubu bataramenya niba Roscoe izongera kubyuka, ariko hari gahunda yo kugerageza kumukangura. 

Yongeye kandi gushimira abafana be bose ku rukundo n’inkunga bamugaragarije muri ibi bihe.

Roscoe isanzwe izwi cyane ku mbuga nkoranyambaga za Hamilton, kandi ifatwa nk’umwe mu bagize umuryango we mu kababaro no mu byishimo.

Imbwa ya Lewis Hamilton irarwaye bikomeye 

Lewis Hamilton yashimiye abantu bakomeje gusengera imbwa ye