Lague na Yannick bafashije ikipe yabo kuzamuka

Lague na Yannick bafashije ikipe yabo kuzamuka

 Nov 12, 2023 - 23:33

Ikipe ya Sandvikens IF ikinamo Byilingiro Lague na Mukunzi Yannick yazamutse mu kiciro cya kabiri nyuma yo gusoza shampiyona ku mwanya wa mbere.

Kuri iki Cyumweru byari ibyishimo kuri Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick bakinira ikipe ya Sandvikens IF yo muri Sweden, ubwo hasozaga shampiyona y'ikiciro cya gatatu muri iki gihugu.

Ikipe ya Sandvikens yasoje yakira ikipe ya Umea FC mu mukino watangiye ku isaha ya saa 15:00, binaba amahire kuko byarangiye iyi kipe ibonye intsinzi y'ibitego 3-2.

Byiringiro Lague yabanje mu kibuga asimburwa ku munota wa 56, mu gihe Mukunzi Yannick we yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 73.

Amanota atatu Sandviken yabonye yatumye igira amanota 75 isoza shampiyona ku mwanya wa mbere irusha United Nordic amanota atatu, nayo ikaba yasoje itsinda Sylvia ibitego 2-0.

Ibi byatumye Sandviken ihita ibona itike yo kuzamuka mu kiciro cya kabiri nta handi inyuze, mu gihe United Nordic bizayisaba kunyura mu mikino ya kamarampaka.

Sankvikens yazamutse mu kiciro cya kabiri