Manishimwe Emmanuel 'Mangwende', Byiringiro Lague na Mugisha Bonheur bakunze kwita Casemiro, bageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere aho baje gufasha bagenzi babo bari kwitegura imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'isi.
Byiringiro Lague yitabiriye ubutumire bw'Amavubi nyuma yo gufasha ikipe ye ya Sandvikens kuzamuka mu kiciro cya kabiri muri Sweden, aho basoje shampiyona ku munsi w'ejo ku Cyumweru mu mukino batsinzemo Umea FC ibitego 3-2.
Aba bakinnyi bakigera i Kigali bahise bafata imodoka ibakomezanya mu Karere ka Huye aho bagomba basanze abandi bakinnyi b'ikipe y'igihugu bageze i Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.
Ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 u Rwanda rurakira Zimbabwe mu mukino wa mbere wo mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'isi, naho tariki 21 Ugushyingo 2023 u Rwanda ruzongera kwakira Afurika y'epfo.
Lague na Bonheur bakigera i Kigali(Ifoto:Inyarwanda)
