#Kwibuka31: Menya zimwe mu nsengero ziciwemo Abatutsi benshi mu 1994

#Kwibuka31: Menya zimwe mu nsengero ziciwemo Abatutsi benshi mu 1994

 Apr 8, 2025 - 14:46

Kuva ku itariki ya 07 Mata 1994 hirya no hino mu gihugu Abatutsi bahuye n’akaga ubwo bahigwaga bukware bakicwa nk’inyamaswa. Bwari ubwicanyi ndengakamere kugeza ubwo insengero zitari zicyubahwa nk’inzu y’Imana idakorerwamo amabi, kuko ibyo Interahamwe zabirenzeho zisanga abantu mu nsengero zitandukanye zirabatsemba.

Paruwasi ya Kaduha

Abatutsi baturutse muri Komini zitandukanye batangiye kugera kuri Paruwasi ya Kaduha iherereye mu cyahoze ari Komini Karambo, Perefegitura ya Gikongoro (Ubu ni mu Karere ka Nyamagabe), tariki ya 08 Mata 1994 nyuma y’umunsi umwe gusa Jenoside itangiye mu gihugu. 

Baje bahahungiye bahizeye amakiriro, gusa ku itariki ya 17 Mata 1994 Abajandarume babatse intwaro zose bari bafite bazirwanishaho mu gihe bagabweho ibitero, azibaka ababwira ko babarinda nyamara siko byagenze.

Ku itariki ya 21 Mata 1994, wabaye umunsi w’icuraburindi ku bari bahahungiye bose kuko nibwo bagabweho igitero kinini bagota Paruwasi yose batangira kubica. Kuri uwo munsi kuri Paruwasi haguye Abatutsi basaga ibihumbi 45,000.

Paruwasi Cyanika

Kuri Paruwasi ya Cyanika yo mu Karere ka Nyamagabe, ni hamwe mu hantu hafite amateka yihariye bitewe n’imbaga y’Abatutsi bahiciwe kuva mu mwaka wa 1963, ariko bikaza gufata intera mu 1994 ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa ku mugaragaro Isi yose irebera. 

Itariki ya 21 Mata 1994, yabaye umunsi mubi cyane ku Batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyanika, kuko ahagana saa Yine za mu gitondo nibwo Interahamwe n’Abajarume babasesekayeho aho kuri Paruwasi aho bari bahungiye bizeye amakiriro.

Interahamwe n’Abajandarumwe batangiye gutera gerenade mu Batutsi bari aho kuri Paruwasi, ubundi bakoresha intwaro gakondo bagenda bica abatahitanwe na gerenade. Kuri uwo munsi kuri Paruwasi hishwe Abatutsi basaga ibihumbi 35,000.

Paruwasi ya Kibeho

Ku itariki ya 14 Mata 1994, nibwo kuri Paruwasi ya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hagabweho igitero simusiga ku bihumbi by’Abatutsi bari bahahungiye bahizeye amakiriro.

Mbere y’uko iyi tariki igera, ku wa 12 Mata 1994 hari ikindi gitero cyari cyabanje kuza barahangana ku bw’amahirwe barabanesha basubirayo. Izo Nterahamwe zari zimaze gutsindwa zasubiyeyo zijya gushaka abandi bicanyi baza kubaha umusada.

Ku wa 14 Mata 1994, nibwo bagarutse ari igitero gifite imbaraga batangira kwica abantu kuva saa Saba z’amanywa kugera nimugoroba. Icyo gihe kuri iyi Paruwasi haguye imbaga y’Abatutsi basaga ibihumbi 25,000.

Paruwasi ya Hanika

Abatutsi bo mu cyahoze ari Komine Gatare (Ubu ni mu Karere ka Nyamasheke) batangiye guhungira kuri Paruwasi ya Hanika ku itariki ya 08 Mata 1994, bajyayo bizeye ko ubwo ari mu Kiliziya abicanyi bashobora kuhatinya bityo bakaba baharokokera.

Gusa ntabwo ariko byagenze kuko nyuma y’iminsi mike cyane bagabweho igitero n’Interahamwe bakoresheje gerenade n’intwaro gakondo, bahicira Abatutsi basaga ibihumbi 15,000.