Cardi B yavuze ko abana babyaranye bakunda Se ku rwego rwo hejuru, ku buryo baba bumva bahora bamureba iruhande rwabo buri kanya.
Avuga ko yakagombye kumuha gasopo ntazagaruke iwe, ariko aramutse abikoze ntiyazigera abona amahoro bitewe n'uburyo abana bamukunda kandi bifuza kujya bahora bamubona.
Yahishuye ko Offset ari umugabo udasanzwe kandi ufite amayeri menshi, kuko buri uko aje kureba abana birangira bagiranye ibihe byiza rimwe na rimwe bakanaryamana.
Ati "Abana bakunda uyu mugabo kubi, baba bashaka guhora bamureba kandi buri uko aje birangira nanjye ankoresheje.
"Uyu mugabo ni umunyamayeri. Nakagombye kumuhagarika kuza mu rugo, ariko abana baramukunda cyane."
Mu minsi ishize nibwo Cardi B yashyize hanze ikiganiro yagiranye na Offset amusaba ko bakongera gusubirana, ariko Cardi B amubera ibamba amubwira ko atamukeneye mu buzima bwe.
Kugeza ubu Cardi B yatanze ikirego mu rukiko asaba ko we na Offset bahabwa gatanya, gusa kugeza n'ubu ntibarayihabwa kuko Offset yanze gusinya ngo abyemere.

