Kubyara kwa Sheebah Karungi byateje ikibazo mu muziki wa Uganda

Kubyara kwa Sheebah Karungi byateje ikibazo mu muziki wa Uganda

 Mar 31, 2025 - 20:06

Nyuma y’uko Sheebah Karungi afashe ikiruhuko mu muziki agiye kubyara, umuhanzikazi Lydia Jazmine yagaragaje ko ibi hari ibibazo byateje mu muziki wa Uganda bituma utangira gusubira inyuma ugereranyije n’urwego wari uriho Sheebah akiririmba.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, Lydia Jazmine yashimangiye ko kuba Sheebah Karungi atari kugaragara mu muziki muri iyi minsi byateye icyuho kinini mu muziki cyane ko amwemera nk’umwe mubagize uruhare rukomeye kugira ngo umuziki wa Uganda ube ugeze ku rwego uriho ubu.

Lydia yashimangiye ko Sheebah Karungi yagize uruhare runini mu kuzamura impano z’abahanzi bato, ndetse agenda aharurira inzira abandi bahanzi benshi, akavuga ko nawe ubwe anenga abantu batamwubaha.

Ati “Hari icyuho kuko Sheebah ni umuntu munini. Nanjye nseka abantu batamwubaha. Buri wese aba afite ibyo yagezeho muri uru ruganda, ariko hari abahanzi baba baraharuye inzira mugomba kubaha. Njyewe ubwange ntabwo nshobora gusuzugura umuntu nkawe kuko yadushishikarije kwinjira mu ruganda.”

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Sheebah Karungi yabaye afashe ikiruhuko mu muziki ubwo yajyaga kubyara, kuri ubu ikintu ashyize imbere ari ukwita ku mfura ye akazagaruka mu muziki nyuma.

Lydia Jazmine avuga ko kuba Sheebah Karungi yarafashe ikiruhuko mu muziki byazanyemo icyuho

Ubwo Sheebah Karungi yajyaga kubyara yafashe ikiruhuko mu muziki