Kizz Daniel arashinjwa ubuhemu no kutagira gahunda

Kizz Daniel arashinjwa ubuhemu no kutagira gahunda

 Sep 25, 2025 - 11:50

Kompanyi ya Bankiis yamenyekanye mu gutegura ibitaramo yashyize hanze itangazo rikomeye ryibasira umuhanzi w’Umunya-Nigeria Kizz Daniel, aho yamushinje imyitwarire yo kutitabira ibitaramo yagombaga kwitabira, bikarangira abategura ibitaramo (promoters) n’abafana basigaye mu rungabangabo.

Bankiis ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram, yavuze ko Kizz Daniel atagifite abafana bahagije cyangwa imbaraga mu bucuruzi ngo azane inyungu ziba zitezwe n’abategura ibitaramo, bityo ikaburira abategura ibitaramo kutongera kumufata.

Mu butumwa bwabo bwuzuyemo amagambo akomeye, bavuze bati:“Abategura ibitaramo baraburirwa kudafata(booking) Kizz Daniel. Ni ikintu giteye ingorane cyane kandi gifite amahirwe menshi yo guteza igihombo.

Dushingiye ku byabaye mu bihe byashize, yagaragaje imyitwarire yo kutitabira ibitaramo, bigasiga promoters mu bibazo n’abafana bacitse intege.

Uretse ibyo kandi, muri iki gihe nta bafana bahagije cyangwa imbaraga agifite mu bucuruzi byo kuzana inyungu ziba zitezwe.”

Bankiis kandi yamushinje ibikorwa by’ubwambuzi isaba ko bigomba guhagarara, ndetse inashyira mu majwi abategura ibitaramo baba mu mahanga cyane cyane ku mugabane w’u Burayi, ibashinja kuzamura ibiciro by’abahanzi birenze urugero bigasenya isoko.

Bagize bati:“Ni ngombwa guhagarika ibikorwa byo kwambura bya Kizz Daniel no guhagarika kumushyigikira, kimwe no kugenzura ba promoters bo mu mahanga by’umwihariko i Burayi, bahora bazamura ibiciro by’abahanzi birenze urugero bigasenya isoko.”

Ibi birego bikomeye byahise bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bitera impaka hagati y’abafana n’abakurikiranira hafi ibya muzika, mu gihe benshi bategereje kureba icyo Kizz Daniel ubwe aza kubivugaho.

Kizz Daniel arashinjwa ubuhemu no kutagira gahunda 

Kizz Daniel byavuzwe ko nta soko n'abafana bahagije agifite