Ubwo yaganiraga n'umuvandimwe Khloe Kardashian, mu biganiro by'uruhererekana bakora bizwi nka 'The Kardashians', yahishuye ko ubu ari kugenda ahinduka nk'irobo kuko nta marangamutima akigira nk'uko yahoze ameze, kugera ubwo asigaye agera mu bibazo bihangayikishije ariko akamera nk'aho ntacyabaye.
Khloe Kardashian yamwibukije ko mbere akiri mu myaka ya 20, yari umukobwa urizwa na buri kimwe cyose ubona ko ari umuntu ugira amarangamutima, ariko nyuma y'uko yibiwe mu Bufaransa nibwo yatangiye guhinduka aba ikinya, iby'amarangamutima birayoyoka.
Kim Kardashian yavuze ko umuganga we yamubwiye ko kuba nta marangamutima mutima agira byatewe n'ihungabana yagize ubwo abo bajura bamuteraga bakamutunga n'imbunda ku mutwe ndetse bakamusaba guceceka nta na nyeganyege, bikaba byarahise bimusigira ihungabana, bimuviramo no kuba atakigira amarangamutima.
Mu Ukwakira 2016 ubwo Kim Kardashian yari yitabiriye ibirori byo kumurika imideli mu gihugu cy'u Bufaransa bizwi nka 'Paris Fashion Week' nibwo yaje guterwa n'abajura batanu muri hotel yari acumbitsemo.
Ibyo bisambo byari byambaye nka police, bikigera mu nzu uwari umurinzi we yahise amuta mu cyumba wenyine arigendera amusigana n'ibyo bisambo. Bahise bamutunga imbunda ku mutwe bamubwira kutanyeganyega no gufunga umunwa ari byo biri bumurokore.
Kim Kardashian wari ugikunze ubuzima yabikoze nk'uko abitegetswe mu rwego rwo kurengera amagara ye, bamutwara ibintu byose by'agaciro yari afite, barangije bamuboha amaguru, amaboko, bamufunga umunwa ndetse bahita bajya kumufungirana mu bwogero.
Nyuma wa murinzi we yaje gutabwa muri yombi ashinjwa ubugambanyi, ndetse asabwa kwishyura akayabo ka miliyoni $6.1, ndetse iperereza ryakomeje gukorwa kugeza ubwo mu 2017 hatawe muri yombi abandi bagera ku 10.
Kim Kardashian avuga ko kuba yarabwiwe ko guceceka ari byo byagombaga gutabara ubuzima bwe kandi koko bikaba, ari byo byamukurikiranye kugeza ubu akaba nta marangamutima akigira.
Ati "Tekereza imbunda ikuri ku mutwe, uzengurutswa mu cyumba cya hotel. Ndibuka umusore ambwira ati 'Ntunyeganyege nibyo bituma uza kubaho' kandi narabikoze.
"Byatabaye ubuzima bwange icyo gihe ariko ndatekereza byararengereye kugera ubwo ndi kugenda mpinduka irobo itagira amarangamutima."

