Killaman yavuze icyamugobotse ubwo yari agiye guhomba mu 2024

Killaman yavuze icyamugobotse ubwo yari agiye guhomba mu 2024

 Mar 18, 2025 - 16:57

Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Killaman filime zamuhombeye akirukana bamwe mu bakozi be kubera ubukene, kera kabaye yahishuye ko icyo gihombo yatangiye kukibona mu mpera z'umwaka wa 2024, akomoza ku cyamugobotse agakomeza gushora nubwo nabwo byakomeje kwanga.

Mu kiganiro yagiranye na RTV, Killaman yavuze ko mu minsi ishize yashoye amafaranga menshi muri filime anyuza kuri YouTube ariko ziramuhombera bikomeye aho avuga ko yashoboraga gushora miliyoni 2, ariko akaba atagaruzamo n’ibihumbi 50 Frw.

Avuga ko iki gihombo ahanini yagitewe n’uko kuva muri Kanama 2024, yari yagiye kwa muganga bamutegeka kuruhuka bihagije bitewe n’uko basanze umutwe we ujya ushyuha cyane bitewe no gukora ibintu byinshi kandi cyane.

Mu gihe ibintu byose birimo kwandika filime, kuyobora abakinnyi uko bakina, gushaka aho bakinira n’ibindi bitandukanye kugeza filime igiye hanze ari we wajyaga abyikorera, ubwo yafataga ikiruhuko yabishyize mu maboko y’abo bari basanzwe bakorana ngo babe aribo babikurikirana.

Avuga ko kuva icyo gihe yizeye cyane abo bantu, ibyo bakoze agahita abishyira kuri channel atigeze agenzura. Yavuze ko kuva icyo gihe filime zose bakoraga zitarebwaga nk’uko bisanzwe, amafaranga yakuraga muri YouTube atangira kugabanuka nyamara imishahara y’abakozi itagabanutse, ibihombo bitangira kuza gutyo.

Killaman avuga ko kuva muri Nzeri 2024 bakoze videwo zigera muri 200 yazishoyemo amafaranga menshi bitewe n’abakinnyi bakomeye akinisha, ariko izo filime zose zaramuhombeye.

Killaman yahishuye ko ikiruhuko yategetswe no kwa muganga ari cyo cyatumye ahomba

Killaman kandi yavuze ko hari igihe cyageze YouTube ntikamuhe amafaranga, atangira kujya ashora ayo yizigamye, kandi nta mukinnyi yagabanyirije umushahara.

Ati “Hari ahantu usanga abakoresha bo umukozi ashobora gukora imyaka itanu akiri ku mushahara w’ibihumbi nka 50 kandi ibintu hanze byaruriye, hamwe usanga biri kumugora yaza no gukora akazi kawe akagakora nabi.

“Nge nari wa muntu rero niba mbonye hari ikintu kizamutse aho kugira ngo ngende mbike mbanze niyiteho, nkumva ko na ba bandi tugomba kugendana, niho hantu byahise bipfira rero…Urumva ukuntu YouTube ikora, igira amezi iduha amafaranga, n’amezi ukora ahubwo bikarutwa no kudakora, ariko ukareba nudakora YouTube yawe irahita izima, bigasaba gushora.

“Rero muri aka kanya kuvuga ngo abakozi nabonye amafaranga ndayabimye biba ikibazo. Ngewe nahitaga mbazamura nabo. Kuko rero ngewe mbizi ko hari abo uzamurira umushahara nawe agahita azamuka mu nzu, nkabona guhita mbabwira ngo amafaranga yabuze, ndaza guhita nsa nubagoye mbahangayikishe mu mutwe, ndavuga nti reka nkomeze nshore nshakisha aho biri gupfira.”

Killaman avuga ko iyo aza kuba atarizigamye amafaranga ngo abe ariyo amugoboka, ibi bihombo biba byarabaye nko mu Ukwakira 2024.

Yakomeje avuga ko yakomeje kwifashisha ayo mafaranga yizigamye, ariko aza kugera aho abona ko byanze niko gufata icyemezo cyo kuba agabanyije abakinnyi.

Killaman yahumurije abakunzi be bahangayikishijwe n'ibivugwa ko akennye cyane