Killaman yaburiye abafana be

Killaman yaburiye abafana be

 Jan 4, 2025 - 13:48

Niyonshuti Yannick wamamaye muri filime nyarwanda nka Killaman, yasabye abafana be kwitondera abakomeje kumwiyitirira bakabacuza utwabo, agaragaza ko ibyo atabibonera umwanya.

Mu butumwa bw’amashusho yanyujije kuri Instagram ye, Killaman yagaragaje ko yamenye ko hari abantu bari kumwiyitirira bagahamagara abantu babaka amafaranga ari hagati y’ibihumbi 40-100 Rwf babizeza kuzabakinisha muri filime ye.

Killaman avuga ko bitwewe n’akazi kenshi aba afite, atabona umwanya wo kwirirwa aganira n’abantu hejuru y’amafaranga avuga ko uramutse umuhamagaye ukamubwira ikibazo cyawe akumva cyumvikana ashobora kuyaguha ku buntu.

Yavuze ko abantu bari kumwiyitirira harimo abigana ijwi rye ku buryo utabasha kubatandaukanya, ndetse n’abagenda babeshya ko bashinzwe ibintu runaka muri Killaman Empire. 

Killaman yasabye abantu kujya bitondera abantu, mu gihe batihuriye amaso ku yandi ngo baganire yumve ikifuzcye, akemere cyangwa acyange, abandi bose bazabimubwira bazaba ari abatubuzi.

Ntabwo ari Killaman gusa ugaragaje iki kibazo, kuko muri iyi minsi ibyamamare bitandukanye biri gutanga abagabo bavuga ko ntaho bahuriye n’abantu bari gukoresha amazina yabo batuburira abantu, ndetse basaba ko uwo bazamenya bazatanga amakuru.

Hari bamwe bari gukoresha amayeri yo gufungura konti mpimbano biyitiriye amazina y’abandi, guhamagara, ndetse hari n’abatubura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga bakaka abantu amafaranga.