Killaman ashobora kongera gukina filime yo 'Kwiyenza'

Killaman ashobora kongera gukina filime yo 'Kwiyenza'

 Jan 8, 2025 - 08:04

Nyuma y'uko filime yitwa 'Kwiyenza' iteje impaka ku mbuga nkoranyambaga bikaba ngombwa ko Killaman ayihagarika, yaciye amarenga ko ashobora kongera kuyikina agahaza ibyifuzo by'abafana be.

Mu minsi yashize nibwo Killaman yatangaje ko yahagaritse gukina iyi filime 'Kwiyenza', aho yakinaga akubita abakobwa n'abagore bambaye imyenda migufi, akabikora mu buryo bw'urwenya ariko agamije gutambutsa n'ubutumwa.

Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, yavuze ko yasanze abantu barabigize ikosa ahitamo kuyihagarika agashaka indi akora.

Ni icyemezo yafashe nyuma y'uko umunyamakuru Mutesi Scovia akoze ikiganiro anenga imikinire y'iyi filime, avuga ko ari ibintu bidakwiye nubwo abantu babifata nk'ibintu bisanzwe.

Icyo gihe yavuze ko ibyo Killaman akora byo gukubita abantu, hari umuntu ushobora kuzamwigana agatangira kujya akubita abantu bya nyabyo no mu buzima busanzwe.

Kuri ubu Killaman avuga ko agiye kubaza inzego zibishinzwe amenye niba ibyo akora hari icyo byangiza, nasanga ntacyo azakomeza ayikore, ariko kandi ngasanga koko hari ibyo yangiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi azayireka burundu.

Ati "Nzabanza mbaze urwego rubishinzwe niba ibintu nkora hari ikintu byangiza. Nibampa uburenganzira ni byiza, nibambwira ko ifite ikibazo, mfite ubwenge bwinshi mu byo kwandika... Nzandika mbahereze ibindi."

Mu minsi ishize Killaman yagaragaje agahinda yatewe no kuba yarahagaritse iyi filime, ubwo yerekanaga ko ariyo filime ye yarebwaga n'abantu benshi basaga miliyoni kandi mu gihe gito.