Killaman ari kuririra mu myotsi

Killaman ari kuririra mu myotsi

 Jan 4, 2025 - 18:24

Killaman wamamaye muri filime nyarwanda, yagaragaje igihombo yatewe no kuba yarahagaritse gukina filime yitwaga ‘Kwiyenza’, aho yagendaga akubita abakobwa bagenda mu nzira bambaye imyenda migufi, akabikora mu buryo bw’urwenya ariko ashaka no gutanga ubutumwa.

Iyi filime yise ‘Kiyenza’, ni zimwe muri filime yari asigaye ashyiramo imbaraga nyinshi, dore ko ibyo  byose yabiterwaga n’urukundo abantu bagendaga bamugaragariza ko bayikunda kurusha izindi.

Mu mpera z’umwaka wa 2024, nibwo umunyamakuru Mutesi Scovia yakoze ikiganiro agaruka kuri iyi filime, aho yavugaga ko ibyo Killaman akora muri iyi filime byo gukubita abakobwa bidakwiye kuko hari abantu bashobora kuzabyigana bakajya bahura n’abo bakobwa mu buzima busanzwe bakabakubita.

Icyo gihe yagize ati “We araza ngo arakubita abantu bambaye imyenda migufi […] akabakubita ku muhanda. Ukabona ni urwenya. Iriya mikino hashobora kuvamo umuntu umukunda, yabona umukobwa wambaye wa mwenda nk’uwo yabonye kare muri filime ze, agaterura nk’inkweto ye agakubita, ugasanga uwo muntu agiye gufungwa azize ko yarebye filime agatandukanya kureba ko baba bakina.”

Nyuma y’uko ibi bigarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga bigateza impagarara, mu kiganiro Killaman yagiranye na MIE Empire yatangaje ko yabonye abantu babigira ikosa ahitamo kubivamo agashaka ibindi akora.

Kuri ubu Killaman yagaragaje agahinda ko kuba atagisohora iyi filime, nyamara ariyo yarebwaga n’abasaga miliyoni mu gihe gito.

Yagize ati “Ndereba sha, ariko ntaribi!” Icyakora abafana benshi bakomeje kumusaba ko yakongera kuyikora.