Nk’uko byatangajwe n’inama y’abaminisitiri, nta visa yo kwinjira muri Kenya isabwa ku baturage bo mu bihugu byose bya Afurika, usibye ibiriya bibiri byavuzwe haruguru.
Si ibyo gusa kandi kuko abanyamuryango b’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba, ni ukuvuga:Uganda, Tanzania, u Rwanda, n’u Burundi bemerewe kuguma muri Kenya mu gihe cy’amezi atandatu, mu gihe abo mu bindi bihugu bisigaye batagomba kurenza amezi abiri.
Iki cyemezo kigamije gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo no guteza imbere ubuhahirane bw’akarere no koroshya ingendo hirya no hino ku mugabane wa Afurika, gahunda irimo gushyirwamo ingufu n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU).
Iyi gahunda yongey Kenya ku rutonde rw’ibihugu bya Afurika byemereye ingendo zidafite visa, nka Gana, u Rwanda, Senegal, Uganda, Seychelles, Benin, Gambia.
