Iki gitaramo giteganyijwe tariki ya 11 Nyakanga 2026, kikazabera ahazwi nka Eagle Stadium, ubusanzwe yakira abantu 22,500. Ariko kubera ubwinshi bw’abafana bagitegerejwemo, hagiye kongerwa iyi sitade ibe nini kubera iki gitaramo.
Iki gitaramo kije nyuma y’uko ibikorwa bye byinshi byagiye bihagarikwa cyangwa bigahura n’imbogamizi mu bindi bihugu. Nk’aho mu Bwongereza iserukiramuco rya Wireless Festival ryari ryamugize umuhanzi mukuru ryarahagaritswe, bitewe n’igitutu cy’abatishimiye amagambo ye yavuzweho ivangura n’urwango.
Byongeye, yagiye anabuzwa kwinjira mu mu Bwongereza no muri Australia, ndetse igitaramo cye cyari giteganyijwe i Chorzów muri Poland nacyo kirahagarikwa.
Kuri ubu, ubuyobozi bwa Albania bwo bwabibonye bitandukanye n’aba bandi, kuko Minisiteri y’Umuco yatangaje ko kwakira ibikorwa nk’ibi ari inshingano zabo kuko bifasha mu bukerarugendo n’ubukungu bw’igihugu. Minisitiri w’Intebe, Edi Rama nawe yamamaje iki gitaramo ku mbuga nkoranyambaga ze ashishikariza abanya Albania bose kuzaza ku bwinshi .
Mu ntangiriro za 2026, Kanye West yasabye imbabazi ku myitwarire ye yashinjwagamo ivangura, harimo n’imikoreshereze y’ibimenyetso bifitanye isano n’aba-Nazi, abinyujije mu itangazo ryamamaza ryasohotse muri 'The Wall Street Journal.'
Yavuze ko imyitwarire ye idasanzwe mu myaka yashize ishobora kuba yaratewe n’ingaruka z’impanuka y’imodoka yakoze mu myaka 25 ishize yangije igice cy’ubwonko bwe, bikaba byarateje ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birimo n’indwara y’ihindagurika ry’amarangamutima( Bipolar disorder) yo mu rwego rwa mbere.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
