Kanye West akomeje guhura n’ibibazo byo kugongana n’amategeko kubera ishuri rye ryigenga rya Donda Academy.
Mu iburanisha ry’urukiko ryabaye ku ya 13 Ukuboza 2024, Kanye West yananiwe kwitaba, bituma umucamanza Christopher K. Lui atanga igihano cy’igifungo ku masosiyete atatu ya Kanye, ari yo Yeezy Christian Academy, Donda Services LLC, na Stokes Canyon LLC.
Ibi birego bituruka ku kutubahiriza ikirego cyatanzwe na Isaiah Meadows, wahoze ari umukozi wa Donda Academy, aho avuga ko yahuye n’ibibazo bitandukanye muri iryo shuri, harimo isuku nke, insinga z’amashanyarazi zishinyitse, ndetse n’amadirishya yamenetse, kubera ko Kanye yakundiraga ubuhanzi aho kwita kuri iryo shuri.
Ibibazo bya Kanye West kandi bikomeje kugenda bigorana, cyane cyane nyuma yo gutandukana n’umwunganizi we, Brian Brumfield, batandukanye kubera kutumvikana hagati yabo.
Umucamanza Lui yashimangiye ko uru rubanza ruzakomeza bidatinze, aho Kanye azakenera kwiregura muri uru rubanza, biteganijwe ko ruzakomeza umwaka utaha.
