Kanye West ishuri rye rikomeje kumugezayo

Kanye West ishuri rye rikomeje kumugezayo

 Dec 13, 2024 - 16:06

Umuraperi Kanye West ishuri rye rya Donda Academy rikomeje kumuteza ibibazo nyuma y'uko ubu ibigo bye bitatu, Yeezy Christian Academy, Donda Services LLC, na Stokes Canyon LLC byamaze gufungwa nyuma y'uko uyu muraperi ejo yanze kwitaba urukiko ku biriho yari yarezwe n'abahoze ari abakozi be muri iryo shuri.

Kanye West akomeje guhura n’ibibazo byo kugongana n’amategeko kubera ishuri rye ryigenga rya Donda Academy.

Mu iburanisha ry’urukiko ryabaye ku ya 13 Ukuboza 2024, Kanye West yananiwe kwitaba, bituma umucamanza Christopher K. Lui atanga igihano cy’igifungo ku masosiyete atatu ya Kanye, ari yo Yeezy Christian Academy, Donda Services LLC, na Stokes Canyon LLC.

Ibi birego bituruka ku kutubahiriza ikirego cyatanzwe na Isaiah Meadows, wahoze ari umukozi wa Donda Academy, aho avuga ko yahuye n’ibibazo bitandukanye muri iryo shuri, harimo isuku nke, insinga z’amashanyarazi zishinyitse, ndetse n’amadirishya yamenetse, kubera ko Kanye yakundiraga ubuhanzi aho kwita kuri iryo shuri.

Ibibazo bya Kanye West kandi bikomeje kugenda bigorana, cyane cyane nyuma yo gutandukana n’umwunganizi we, Brian Brumfield, batandukanye kubera kutumvikana hagati yabo.

Umucamanza Lui yashimangiye ko uru rubanza ruzakomeza bidatinze, aho Kanye azakenera kwiregura muri uru rubanza, biteganijwe ko ruzakomeza umwaka utaha.