Justin Bieber agiye guca agahigo muri Coachella 2026

Justin Bieber agiye guca agahigo muri Coachella 2026

 Sep 19, 2025 - 13:13

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Canada, Justin Bieber, agiye kwandika amateka mashya yo kuba umuhanzi uhembwe amafaranga menshi kurusha abandi bose mu mateka y’iserukiramuco rya Coachella.

Amakuru atangazwa n’abahafi muri iryo serukiramuco yemeza ko Bieber azahabwa arenga miliyoni 10 z’amadolari, arenga miliyari 14 na miliyoni 581Frw, ku masezerano y’ibyumweru bibiri yo kuyobora urubyiniro muri ibyo birori biteganyijwe muri Mata umwaka utaha.

Ibi byatumye Bieber asiga ibihangange byigeze guhembwa amafaranga menshi barimo Beyoncé, Lady Gaga, Kanye West, The Weeknd, Ariana Grande na Bad Bunny.

Biteganyijwe ko azajya ahembwa arenga miliyoni 5 z’amadolari kuri buri weekend, ibintu byaciye agahigo mu mateka ya Coachella.

Bitandukanye n’abandi bahanzi bakunze gukoresha abashinzwe kubashakira amasezerano, Bieber ubwe ni we wagiranye ibiganiro n’abategura Coachella, Goldenvoice, kugeza amasezerano arangiye.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igitaramo cya nyuma Bieber yakoze cyabaye mbere y’uko Justice World Tour 2022 ihagarikwa kubera ibibazo by’ubuzima (Ramsay Hunt Syndrome).

Ni muri urwo rwego amakuru ava mu nshuti ze za hafi avuga ko ari gutegura igitaramo kidasanzwe kandi cyihariye kizasiga amateka muri Coachella 2026.

Justin Bieber agiye guca agahigo muri Coachella 

Justin Bieber ni we muhanzi ugiye kwishyurwa amafaranga menshi muri Coachella