Juma Jux yateye amashyushyu abakunzi be 

Juma Jux yateye amashyushyu abakunzi be 

 Oct 27, 2025 - 19:50

Umuhanzi w’umunya-Tanzania ukunzwe cyane muri Afurika, Juma Jux, yateye abakunzi be amatsiko kubera ibiganiro yagiranye n'umuhanzi wo muri Nigeria, Wizkid.

Ni mu guhe hari hashize iminsi mike Jux ahuye na Davido, umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, gusa yongeye gutungura abakunzi be ubwo yasangizaga abamukurikira video yagaragazaga ari kuvugana kuri video call n’umuhanzi Wizkid, uzwi cyane ku izina rya Big Wiz.

Mu kiganiro cyabo cyagaragaye kuri Instagram, Jux yumvikanye abaza Wizkid igihe azarangiriza uruhande rwe rw’akazi, maze uyu muhanzi wo muri Nigeria amusubiza ati:“Soon” bisobanura vuba aha.” Ibi byahise bitera benshi amatsiko ko haba hari kolabo nshya iri gutegurwa hagati ya Jux na Wizkid.

Kuri ubu, Jux ari muri Nigeria aho asuye iwabo w'umugore we, ndetse mu minsi ishize yakoreye igitaramo gikomeye i Abuja, cyitabiriwe n’abantu benshi kandi cyamuhaye isura nshya ku isoko rya muzika rya Afurika y’iburengerazuba.

Abafana benshi bakomeje kwibaza niba Jux azabanza gukorana indirimbo na Davido cyangwa Wizkid, dore ko bombi ari abahanzi bafite izina rikomeye ku isi yose.

Juma Jux yaciye amarenga yo gukorana na Wizkid 

Wizkid yagaragaye arimo kuganira na Juma Jux biterwa abafana amashyushyu