Binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku Cyumweru, Bezos yagize ati: “Nta kuri muri ibi, nta kintu nk’icyo kirimo kubaho.” Yongeraho ko ibihuha bikwirakwira vuba kuruta ukuri.
Aya makuru aje nyuma y’umunsi umwe Daily Mail itangaje ko uyu mugabo n’umugore bateganya gushyingiranwa mu mpera z’uku kwezi, bakodesheje ahantu hahenze cyane, harimo resitora izwi cyane ya Matsuhisa ndetse n’isambu ya Kevin Costner ifite hegitari 160 muri ubwo bukwe.
Bezos w’imyaka 60 na Sánchez w’imyaka 55, basezeranye muri Gicurasi 2023 nyuma y’imyaka itanu bakundana. Batangiye kugaragara mu ruhame hamwe muri 2019 nyuma yo gutandukana kwa Jeff Bezos n’ywahoze ari umugore we MacKenzie Scott.
Bezos kandi yambitsw Sánchez impeta ya diyama ifite agaciro ka miliyoni 2.5 z’amadolari, ibyo bikaba byaremejwe n’abahanga mu by’amabuye y’agaciro.
Icyakora kuri ayo makuru y’ubukwe bwe, Bezos yasabye abantu kutajya bizera ibintu byose basonye kuri murandasi.
