Intandaro y'umwuka mubi hagati ya Jaywon na Ayra Starr watangiye kuri uyu wa Gatanu w'icyumweru gishize, ubwo hatangazwaga abahanzi batoranyijwe ko bemerewe kuzahatanira ibihembo bya Grammy bizatangwa umwaka utaha, ku bw'amahirwe make Ayra Starr ntiyisangamo.
Nyuma y'uko urutonde rusohotse Ayra Starr ntagaragaremo, Jaywon yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atangira guha urw'amenyo Ayra Starr avuga ko imbaraga yakoresheje muri uyu mwaka zose zabaye imfabusa kuko nta cyiciro na kimwe yigeze yisangamo.
Ibi byahise bizamura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu batangiye gutera imijuguju Jaywon bamubwira ko atakagombye kwishimira ko mugenzi we yabuze amahirwe cyane ko iyo Ayra Starr aza kuri uru rutonde byari kuba ari ishema ku muziki wa Nigeria muri rusange.
Ibinyamakuru birimo Naija news, bivuga ko ibi Jaywon yavuze, byakomerekeje Ayra Starr ku buryo yatangiye kumufata nk'umwanzi we.
Nyuma yo guterwa imijuguju n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, Jaywon yifashishije urukuta rwe rwa X asaba imbabazi Ayra Starr ku byo yamuvuzeho ndetse amubwira ko ari mufana we w'imena.
Yagize ati "Nimubona Ayra Starr, mu mumbwirire ambabarire kuba atarabonye amahirwe yo guhatanira Grammy uyu mwaka. Ndi umufana ukomeye w'umuziki we ndetse nizera ko ari umwe mu bahanzikazi bafite ijwi ryiza Afurika ifite.
"Hano ntabwo tugamije gushyira abantu hasi, turabazamura bitari iby'uyu munsi ahubwo no mu gihe kiri imbere."
Jaywon yasabye imbabazi Ayra Starr

