Iraq yateye utwatsi urusyo Amerika ikomeje kuyigerekaho

Iraq yateye utwatsi urusyo Amerika ikomeje kuyigerekaho

 Jul 17, 2024 - 13:00

Guverinoma ya y'igihugu cya Iraq yateye utwatsi Amerika ikomeje kuyishinja gushaka kwivugana uwahoze ari Perezida w'icyo gihugu, Donald Trump mu rwego rwo kwihorera.

Guverinoma ya Iraq yahakanye ibivugwa n’inzego z’umutekano za Amerika ko bagize iki gihugu cyagize uruhare mu gushaka kwica uwahoze ari Perezida w’Amerika Donald Trump.

Iraq yashyizwe mu majwi na Amerika, ibashinja kugerageza kwivugana Trump mu rwego rwo kwihorera, ubwo yari akiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse ingabo z’Amerika kugaba igitero cy’indege ku kibuga cy’indege cya Bagdad no kwica umuyobozi w’ingabo za Iraq, Qasem Soleimani, muri Mutarama 2020.

Donald Trump yagabweho igitero cy’amasasu araswa mu gituza ndetse akomereka n’ugutwi tariki 13 z’uku kwezi, icyakora Imana ikinga akaboko ntiyahasiga ubuzima.