Byatangiye ubwo Güler yasunikaga Yamal incuro ebyiri mu kibuga, ibintu byatunguye benshi mu bafana bari bitabiriye uwo mukino.
Nyuma y’iminota 90, Yamal yagize ati:“Arda Güler yansunitse kabiri kuko natanzemo imipira ibiri yavuyemo ibitego, ariko nzamwereka muri El Clásico.”
Nubwo habayeho uwo mwuka mubi hagati y’aba bakinnyi bombi, Esipanye yasoje umukino iri hejuru cyane, itsinda Turukiya ibitego 6–0, ari na ko iyobora itsinda E n’amanota 6 mu mikino ibiri.
Iyi ntambara wongeye kubyutsa amatsiko y’abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino, cyane cyane abafana ba Barcelona na Real Madrid, bategereje El Clásico iri imbere kugira ngo barebe niba amagambo ya Yamal no mu kibuga akayashyira mu ibikorwa.
Lamine Yamal na Arda Guler bakizanyijeho mu mukino wahuje Espagne na Turkey
Lamine Yamal yahize kubabaza Arda Guler mu mukino wa El Clasico

