Indirimbo zatangiye kugerwa amajanja! Minisitiri Utumatwishima nawe yagarutse ku kibazo cy'abambara ubusa

Indirimbo zatangiye kugerwa amajanja! Minisitiri Utumatwishima nawe yagarutse ku kibazo cy'abambara ubusa

 Jan 20, 2025 - 09:28

Nyuma y'uko Perezida Paul Kagame anenze urubyiruko rwambara ubusa ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Utumatwishima nawe yongeye kubikomozaho agaragaza impande zose bireba.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko ikibazo cy'uburere kitareba inzego za Leta gusa. Aha ni ukuvuga Polisi, RIB, Minisiteri, Ibigo runaka n'ibindi.

Yavuze ko buri Munyarwanda wese akwiye gufata inshingano ikibazo akakigira icye. Avuga ko buri wese akwiye kwirebaho ku giti ke, ikintu cyose kitarimo uburere n'indangagaciro akakireka ndetse n'aho akibonye akareka ku cyamamaza ahubwo akacyamagana.

Yavuze ko kandi mu muryango ababyeyi bakwiye kwicara bakareba niba koko bikwiye ko abana babo bitwara muri ubwo buryo. Aha yasabye ko bakwiye kwinenga, bakinegura ndetse bakanga umugayo.

Yasabye itangazamakuru n'abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga kumenya abo bakwiye guha ijambo bakavuga, uvuga ibidahwitse wese ntibamuhe umwanya. Insengero n'Imisigiti nayo yasabye ko bakwerekeza umutima mu kugira uburere bwiza mu babagana.

Yavuze ko abayobozi ba Leta nabo bakwiye kongera ubukangurambaga no guhana ibirimo kurengera no kwica amategeko.

Amashusho y'indirimbo yagezwe amajanja.......

Nyuma yo kuvuga hatanzwe ibitekerezo bitandukanye, gusa bamwe batangiye kugagaza ko ikibazo cyo kwambara ubusa usanga n'amashusho y'indirimbo z'iyi minsi abigiramo uruhare.

Bavuga ko muri ayo mashusho usanga indirimbo hafi ya yose igaragaramo abakobwa bambaye imyenda y'imbere gusa, ugasanga biri mu bituma urubyiruko rwumva ko ari ibigezweho  ndetse bakabifata nk'ibintu bisanzwe.

Aha niho bamwe baherereye basaba Minisitiri ko nk'abayobozi bakagombye guhera ku kibazo cy'ayo mashusho y'indirimbo, aho bavugaga ko zikwiye guhagarikwa ndetse hagafatwa izindi ngamba.