Inda ya baringa Tems yatewe na Future yashoboraga no kumwicisha

Inda ya baringa Tems yatewe na Future yashoboraga no kumwicisha

 Dec 14, 2023 - 06:00

Umuhanzikazi Tems yemeje ko yakiriye ubutumwa bumutera ubwoba ko ashobora no kwicwa, ubwo hasakaraga ibihuha ko atwite inda yatewe n'umuraperi Future.

Ibihuha byo kuba Tems atwtite byaje muri Nzeri ubwo yagaragaraga mu birori by'imideri bya Burberry’s Spring/Summer 2024 London Fashion.

Uyu muhanzi wari waserutse yambaye ikanzu y'umukara n'ikote, hatandiye kuzamuka ibihuha ko yaba ari guhisha inda, aho byanavuzwe ko ari iy'umujraperi Future wo muri Leta zunze ubumwe za America.

Mu kiganiro Tems aherutse kugirana na The Beat 99.9 FM, yatangaje ko yagiye yakira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bw'abibaza ukuntu yaba atwite inda ya Future, ndetse ntibasibe kumutera ubwoba ko bashobora no kumugirira nabi.

Tems yemeza ko n'umuraperi Future wavugwaga kumjutera inda, ariko ngo ntabwo barahura n'ubwo bahuriye mu ndirimbo yitwa 'Wait for you' hamwe na Drake.

Yagize ati:''Ubwo numvaga ibihuha by'uko ntwite, ntabwo natekerezaga ko hari umuntu ushobora kubyizera. Ntabwo numvaga ko bikomeye kugeza ubwo natangiye kwakira ubutumwa buntera ubwoba bwo kwicwa, bati 'Gute wabitinyuka? Mu bantu bose bari ku isi, Future, ni ukuri?' Kandi sinigeze mpura nawe mu buzima bwange. Biratangaje''

Muri iki kiganiro kandi Tems yatangaje ko akunda cyane umuhanzi Asake, aho yatangaje ko ari umunyabugeni cyane mu bihangano bye, dore ko uyu musore ugezweho muri iyi minsi yazanye imiririmbire yihariye mu buryo akjoresha amajwi ameze nka korari mu nyikirizo ze.

Imyenda yatumye hazamuka ibihuha ko Tems atwite