Impamvu The Ben atagaragaye mu gitaramo cya Bruce Melodie

Impamvu The Ben atagaragaye mu gitaramo cya Bruce Melodie

 Jan 2, 2025 - 17:38

The Ben yagaragaje ko yishimiye kuba Bruce Melodie yaraye aje kumushyigikira mu gitaramo yaraye akoreye muri BK Arena, akomoza ku mpamvu we atagaragaye mu cye ubwo yasogongezaga abantu kuri album ye, nyamara yari yanamutumiye.

Ahagana mu masaha ya saa 10:00 z'ijoro ubwo igitaramo cya The Ben cyari kirimbanijye, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagiye hanze amashusho atunguranye agaragaza Bruce Melodie n'itsinda ry'abo bakorana muri 1:55 AM baje mu gitaramo kumushyigikira.

Ni amashusho yashimishije benshi ku bwo kuba Bruce Melodie yaje gushyigikira mugenzi we, ibyahise bikuraho ihangana n'umwuka mubi byavugwaga hagati yabo mu minsi yashize.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ubwo igitaramo cyari kirangiye, ubwo The Ben yabwirwaga ko Bruce Melodie yahageze, yavuze ko atigeze abimenya ko yaje icyakora yari aziko ikipe ye ihagera kuko yari yabahaye ubutumire.

The Ben yavuze ko we na Bruce Melodie bakwiye gutanga urugero kugira ngo barumuna babo mu muziki bazagire icyo babigiraho, kuko ari inkingi zikomeye mu muziki.

Ati "Narinzi ko 'Team' iza kuko twabahaye ubutumire, ntabwo nari nzi neza ko bose bari buboneke gusa ndishimye cyane kuba yaje. Nicyo gihe ngo dushyigikirane."

The Ben yahishuye ko Bruce Melodie nawe yari yamutumiye mu gitaramo aherutse gukorera muri Kigali Universe, aho yumvishaga abantu album ye 'Colorful generation' nawe azamurika tariki 17 Mutarama 2025.

Yakomeje avuga ko ku bw'amahirwe make atabashije kuhaboneka kuko yari ari muri Kenya, ariko yishimiye cyane kuba we yaje kumushyigikira.