Selena Gomez ni umwe mu byamamare bizakugora kuba wabona ku mbuga nkoranyambaga amakuru yerekeranye n’ubuzima bwe bwite cyane, kuko akenshi usanga abantu bamenya amakuru yashatse ko ajya hanze.
Iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga ze, usanga akenshi higanjeho amafoto y’ibikorwa bye birimo umuziki, gukina filime ndetse n’ibimenyekanisha ‘business’ ye icuruza ibirungo by’ubwiza ndetse usanga akenshi mu binyamamkuru haba harimo inkuru yitangarije.
Urugero rufatika rw’uko ari umuntu uzi kurinda ubuzima bwe bwite, ni uko ejobundi yatunguranye agatangaza inkuru mbi ko amaranye igihe uburwayi butamwemerera kuba nawe yazashaka umugabo akabasha gutwita nk’abandi kuko biramutse bibaye bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwe n’ubwumwana, ariko atari yarigeze yifuza kubivuga.
Gusa n’ubwo bimeze gutyo, iyo bigeze ku buzima bw’urukundo rwe na Benny Blanco, Selena Gomez avuga ko abishyira ku mbuga nkoranyambaga ntacyo yikanga.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘Hollywood Reporter’, yavuze ko impamvu ashyira hanze amakuru y’ubuzima bw’urukundo rwe na Benny, ariko uko aba yumva urukundo rwabo rurinzwe kandi aba yumva nta rwikekwe afite ko hari uwamumutwara.
Selena kandi avuga ko yizera cyane Benny ku buryo iyo amurebye amubonamo ahazaza, kandi iyo abitangaje ni nk’aho aba agaragaje ko uwo muntu yamaze gufatwa.
Ati “Ntekereza ko ari ho hantu hari umutekano nigeze kuba, kandi mbona ahazaza hanjye n’uyu muntu (Benny Blanco). Iyo ushyize hanze akantu gato, abantu ntibongera kumuhiga bashaka kumutwara.”
Selena Gomez na Benny Blanco batangaje ko bakundana mu mpera z'umwaka wa 2023
