Impamvu hari abahanzi batajya bagaragara mu bitaramo mu mboni za Alto

Impamvu hari abahanzi batajya bagaragara mu bitaramo mu mboni za Alto

 Jan 6, 2025 - 20:17

Umuhanzi Alto uri mu bahanzi baboneka gake cyane mu bitaramo bikomeye bibera mu gihugu, yagaraje impamvu nyamukuru hari abahanzi bamwe batajya bagaragara mu bitaramo bikomeye kandi baba bakoze ibishoboka, agenera n’ubutumwa ababitegura ku cyo bakwiye guhindura.

Si rimwe si na kabiri bivugwa cyane ko hari abahanzi bamwe na bamwe bakunzwe kandi bafite indirimbo zigezweho, ariko ukaba udashobora kubabona batumiwe cyangwa se bahawe akazi mu bitaramo bikomeye bibera mu gihugu ngo nabo babe bagira icyo binjiza ku mufuka. 

Iyo wumvise ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga, usanga bamwe bavuga ko kuba umuhanzi adahabwa akazi mu gitaramo runaka kandi afite indirimbo zikunzwe,  ari ubushake bw’uwagiteguye kuko aba afite uburenganzira bwo guha akazi uwo ashaka.

Gusa ku rundi ruhande na none, usanga bivugwa ko hari abahanzi batsikamirwa hari abadashaka ko batera imbere. Gusa bamwe mu bahanzi barimo Juno Kizigenza, Okkama n’abandi badakunda kugaragara mu bitaramo, bavuga ko ahanini biba byatewe n’uko baba babishyuye amafaranga make ntibayemere cyangwa se nabo bakaba bafite izindi gahunda. 

Alto uri mu bahanzi batagaragara mu bitaramo, avuga ko nawe atumva impamvu abategura ibitaramo batajya bamutumira nyamara we ahamya ko ibyo asabwa kandi afitiye ubushobozi aba yabikoze kandi bikagenda neza.

Ati “Kuri njywe nta kintu wanshinja. Ibyanjye mba nabikoze ahubwo nkibaza bipfira hehe kugira ngo ngaragare muri ibyo bitaramo binini. Ibyo nsabwa mba nabikoze kuko mba nakoze indirimbo nziza, amashusho meza, nkagerageza nkanayisunika ku rwego ifata.”

Kuri we avuga ko atumva impamvu umuntu atumira umuhanzi mu gitaramo inshuro zirenze eshanu, nyamara aje kuririmba indirimbo zimwe zidahinduka, icyo ahindura ari imyenda gusa.

Icyakora Alto we avuga ko ibyo bitajya bimuca intege kuko ajya kwinjira mu muziki atari aziko ibyo bizabaho, ahubwo we icyo ashyira imbere ni abakunzi be. 

Yageneye ubutumwa abategura ibitaramo…..

Alto asaba abategura ibitaramo ko bagerageza bagahindura abahanzi baha akazi, bakagerageza no gushyiramo abandi bashya, aho guhora baha akazi abantu bamwe gusa abandi bakabirengagiza kandi nabo bashoboye.

Ati “Abo bategura ibitaramo bageragaeze bahindure abahanzi natwe baduhe umwanya.”

Ibi kandi Alto abihurizaho na Producer Santana, aho nawe ashimangira ko bakwiye kujya bashyira abahanzi bakiri bato mu gitaramo runaka nabo bakigaragaza, aho gukomeza kubirengagiza kandi nabo bafite ababakunda.