Imitungo ya Chris Brown ishobora gutezwa cyamunara

Imitungo ya Chris Brown ishobora gutezwa cyamunara

 Mar 6, 2024 - 10:53

Umuhanzi Chris Brown ari mu mazi abira, nyuma y'uko ategetswe kwishyura umwenda afite, cyangwa se agatezwa cyamunara.

Nyuma yo kuguza inguzanyo yo kugura resitora ebyiri za Popeyes Chicken akananirwa kwishyura umwenda, ubu umuhanzi Chris Brown yasabwe n’urukiko rwa Los Angeles kwishyura uwo mwenda mu maguru mashya.

Chris Brown ashobora gutezwa cyamunara 

Umwenda Brown agomba kwishyura, ni miliyoni 1.7 z’amadolari, arenga miliyari ebyiri mu mafaranga y’uRwanda yaguriwe na Baki ya City National.

Byongeye kandi, Brown yahawe iminsi 30 kugira ngo arangize icyo kibazo cyo kwishyura umwenda, ndetse ngo mu gihe yaba ananiwe kwishyura mu gihe yahawe, imitungo iri mu rugo rwe ishobora gufatwa no gutezwa cyamunara kugira ngo banki yisubize amafaranga yayo.

Chris Brown yananiwe kwishyurira ku gihe umwenda yafashe muri Banki

Twabibutsa ko uru rubanza ruregwamo Chris Brown rwatangiye muri Nzeri 2023, nyuma yuko uyu muhanzi ananiwe kwishyura inguzanyo yari yafashe ku gihe. 

Si ibyo gusa kandi, kuko nubwo yananiwe kwishyura umwenda, no kugura resitora yari yatumye ayaguza bitagenze neza.