Imbamutima za Bad Bunny nyuma yo guhabwa Super Bowl Halftime Show 2026

Imbamutima za Bad Bunny nyuma yo guhabwa Super Bowl Halftime Show 2026

 Sep 30, 2025 - 09:07

Umuraperi w’icyamamare ukomoka muri Puerto Rico, Bad Bunny, yagaragaje amarangamutima nyuma y'uko byemejwe ko ari we uzaririmba muri Super Bowl Halftime Show y’umwaka utaha.

Mu butumwa bwe, uyu muhanzi yagize ati:“Uko niyumva birandenze. Ibi ndabikesha abambanjirije, abirutse ibirometero byinshi kugira ngo ngera aho ndimo gutsinda igitego… ibi ni iby’abantu banjye, umuco wacu, n’amateka yacu. Genda ubibwire nyogokuru, uti ni twe tuzaririmba muri HALFTIME SHOW YA SUPER BOWL.”

Uyu mwanya wo kuririmbira imbere y’abafana miliyoni nyinshi hirya no hino ku isi, ni umwe mu byubahiro bikomeye cyane ku bahanzi, kuba yawuhawe byongeye kugaragaza urugendo rwa Bad Bunny nk’umuhanzi uhagarariye umuco w'aba-Latino n’amateka yawo ku rwego mpuzamahanga.

Super Bowl Halftime Show ni kimwe mu bitaramo bikurikirwa cyane ku isi, aho buri mwaka gitumirwamo umuhanzi cyangwa itsinda ryamamaye, bikaba bizaba ari ubwa mbere Bad Bunny ayoboye iki gikorwa cy’amateka.

Bad Bunny yagize icyo atangaza nyuma yo kumenya ko ari we uzaririmba muri Super Bowl Halftime Show 2026

Bad Bunny yishimiye cyane kuba yahawe amahirwe yo kuzatarama muri Super Bowl Halftime Show 2026