Izo ndirimbo ni “Simuoni” yakoranye na Harmonize ndetse na “Wanganeka” yakoranye na Kanjiba.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, AY yagize ati:“Ku mugaragaro! Grammy yemeye ko indirimbo zanjye ebyiri zakirwa mu ndirimbo zizatoranywamo izizahatanira ibihembo.
Ibi ni intambwe ikomeye cyane, si iyanjye na @harmonize_tz gusa, ahubwo ni iya Bongo Fleva n’uruganda rwacuzacu rwose. Izi ndirimbo ntizatunganyijwe n’abanyamahanga cyangwa abahanzi bo hanze, ni umuziki wa Bongo nyirizina n’ibihugu by’abaturanyi.
Ndashimira cyane @tashstam ku bw’ukwitanga mu kudufasha, ndetse na @igloo_ent ku bw’umusanzu ukomeye mu guteza imbere umuziki wacu. Ubu dukeneye amasengesho n’inkunga zanyu ngo twinjire mu kiciro cy’amatora nyirizina. Iyi ni intsinzi yacu twese!”
Harmonize na we ntiyaripfanye, agaragaza ibyishimo bye maze.
Yagize ati:“Bishobora kutaba uyu munsi cyangwa ejo, ariko turi hafi cyane! Dukomeze dusunike imbere! Tugabanye kwirata no kuvuga amagambo menshi, twongere gukora umuziki no gusakaza urukundo! Ndishimira cyane iki gihe turimo!”
Ibi bigaragaza neza ko umuziki wa Bongo Fleva ugenda uhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga kandi ukagera ku mbuga n’ibirori bikomeye ku isi.
Nibarushaho gushyigikirwa, kandi AY Masta akabasha kujya ku mugaragaro mu rutonde rw’abahatana, bizaba ari intsinzi ikomeye ku gihugu cya Tanzania ndetse no ku karere kose ka Afurika y’Iburasirazuba.
AY Masta yishimiye kuba indirimbo ze zakiriwe mu ndirimbo zizatoranywamo izizahatanira ibihembo bya Grammy
Harmonize na we yishimiye intambwe we na AY bateye
