Mu myaka 40 imaze yanyuzemo ibyamamare! Ibyo wamenya kuri Korari igiye gusubiranamo indirimbo na Knowless

Mu myaka 40 imaze yanyuzemo ibyamamare! Ibyo wamenya kuri Korari igiye gusubiranamo indirimbo na Knowless

 May 29, 2024 - 18:52

Nyuma y’uko bimenyekanye ko hari korari yitwa ‘Maranatha Family Choir’ igiye gusubiranamo na Knowless indirimbo ye yise ‘Nyigisha’ byatumye abantu bibaza amavu n’amavuko yayo dore ko hari benshi batayizi nyamara imaze imyaka myinshi ikora kandi inyuramo ibyamamare bitandukanye nka Knowless, Tonzi n’abandi.

Maranatha family choir ni korari yatangiye gukora kuva mu mwaka wa 1984 ivukiye mu kigo cy’ishuri ry’ababyeyi b’ab’Adventist b’umunsi wa karindwi itangijwe n’abanyeshuri bigaga muri iryo shuri rya APEC.

Iyi korari ikaba yaratangiye yitwa Maranatha, nyuma nibwo baje kureba basanga imaze kunyuramo abantu batandukanye mu ngeri zitandukanye, yaba abasengera mu itorero ry’Abadiventist b’umunsi wa karindwi ndetse n’abasengera mu y’andi matorero, niko guhitamo kuyihindurira izina bayita ‘Maranatha Family Choir’.

Muri iyi korari hakaba haragiye hanyuramo abahanzi bagiye batandukanye ndetse n’abandi batandukanye bafite aho bahuriye n’umuziki ndetse n’ubu bakomeye cyane.

Muri abo bahanzi bayinyuzemo kandi bakomeye mu muziki wa none mu Rwanda harimo Tonzi, Butera Knowless, Mico The Best, Ishimwe Clement wacurangiraga iyi korari ndetse akaba yaraje gushinga inzu ifasha abahanzi yitwa ‘Kina Music’ n’abandi bagiye batandukanye.

Kuri ubu iyi korari ikaba yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire na Kina Music iyobowe na Clement wahoze ayiririmbamo n’umugore we Knowless.

Ku ikubitiro bakaba bagiye gusubiranamo indirimbo ‘Nyigisha’ y’umuhanzikazi Knowless imaze imyaka itatu igiye hanze. Bakaba bavuga ko bahisemo ko iyi ndirimbo ari yo basubiranamo kuko irimo ubutumwa bwigisha imibanire myiza hagati y’abantu kandi na bo akaba ari yo ntego yabo.

Imikoranire yabo na Kina Music izaba iteye ite?

Nk’uko twabigarutseho haruguru, iyi korali yamaze kugirana amasezerano y’imyaka itatu y’imikoranire na Kina Music ndetse ishobora no kongerwa. Kina Music ikaba ifite inshingano zo gukorera indirimbo iyi korari (Audio na Video) ndetse no kuzimenyekanisha (Promotion).

Benshi bibaza niba iyi korari idashobora kuzashwana n’ubuyobozi bw’itorero ry’Abadventist bapfa ko bagiye kujya bakora ndetse bakanakorana indirimbo n’abandi bahanzi bo hanze gusa ukuri guhari ni uko iyi korari nta dini na rimwe ishingiye, bivuze ko ubu iri mu maboko y’ubuyobozi bwa Kina Music (Managemnet).

Ikirenzeho ni uko bafite n’uburenganzira bwo kuba bakora igitaramo bakishyuza abantu nk’andi makorari n’abandi bahanzi bose aho kubikora bikitwa igiterane.

Iyi korari ikaba yibitseho album zigera ku icyenda  zose zagiye zisohoka mu bihe bitandukanye nko mu mwaka wa 1991, 1996, 1998, 2000, 2002, 2004, 2006, 2008 no 2011.