Mu Buyapani, bakoresha icyo giciro kugira ngo bagure ikiro cy’inyama y’inka ya Wagyu, kigurishwa amadorari 350, mu gihe inka yose igurishwa ibihumbi 30 by’amadorari.
Kuki inyama zinka za Wagyu zihenze cyane?
Izo nyama zihenze cyane kuko inka zikomokaho zirya ibiryo byihariye bikungahaye kuri poroteyine na acide ya omega, ariko inka nazo zikava ziba ahantu hatandukanye n’izindi nyamaswa. Uretse ibyo kandi n’uburyo zikuramo bitandukanye n’izindi nka.
Ikindi kandi, inyama zinka za Wagyu zifite uburyohe budasanzwe butuma abantu bazikunda cyane kugeza ubwo bemera kuzigura muri icyo kiguzi.
Usibye iyo nyama ihenze cyane ku isi, indi nyama bivugwa ko ihenze cyane ni inyama z’inka zo mu bwoko Kobe bivugwa ko ari imboneka rimwe ku isi.
