Ikipe y'igihugu ya Tanzania yahundagajweho akayabo na Perezida Samia Suluhu Hassan

Ikipe y'igihugu ya Tanzania yahundagajweho akayabo na Perezida Samia Suluhu Hassan

 Nov 19, 2024 - 19:46

Nyumo yo gutsinda ikipe y'igihugu ya Guinea igitego kimwe ku busa, ikipe y'igihugu ya Tanzania yabonye itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Morocco umwaka utaha, bityo Perezida Hon. Samia Suluhu Hassan abaha miliyari y'amanyarwanda nk'ishimwe.

Ikipe y’igihugu ya Tanzania nyuma yo gutsinda Guinea igitego 1-0 yabonye itike yo kwitabira igikombe cya'Afurika kizabera muri Morocco umwaka utaha.Ibi byatumye, Perezida w’icyo gihugu, Hon. Dr. samia Suluhu Hassan, aha iyi kipe impano y’arenga miliyari y’amanyarwanda nk’ishimwe ryo kuba bitwaye neza.

Perezida Samia yagize ati: “Mu gihe turi mu cyunamo no gushakisha abavandimwe bacu twizera ko bakiriho nyuma yo gusenyuka kw’inyubako mu gace ka Kariakoo, ndashimira abasore bacu bagize ikipe y’igihugu kuba batsinze maze bakabona itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu (AFCON) 2025.

Ikipe y'igihugu ya Tanzania yakoze amateka 

Mwakoze amateka akomeye cyane, niba ari inshuro yacu ya kane tubasha kwitabira iki gikombe mu myaka irenga mirongo ine Turabashimira mwese kumirimo myiza mwakoze by’umwihariko urubyiruko, minisiteri y’umuco, ubuhanzi na siporo, federasiyo y’umupira w’amaguru (TFF), Inteko ya tekinike hamwe nabanya Tanzaniya bose kubera gukomeza gukunda, gushima no gutera inkunga Ikipe yigihugu. Nyuma yiyi ntsinzi, reka twibande ku myiteguro myiza yo kuzitabira tukanitwara neza muri aya marushanwa. “

Perezida kandi yashimiye abafana ahamya ko aribo bafite uruhare runini mu myitwarire myiza ikipe y’igihugu yagize.