Igitaramo cya Jay-Z cyahagaritswe imyaka ibiri

Igitaramo cya Jay-Z cyahagaritswe imyaka ibiri

 Apr 5, 2024 - 21:03

Abafana ba Jay-Z n'abakunzi b'umuziki by'umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agahinda ni kose nyuma yuko igitaramo cya Jay-Z cyabaga buri mwaka cyamaze guhagarikwa mu gihe cy'imyaka ibiri.

Igitaramo cy'umuhanzi Jay-Z cyiswe 'Made In America Festival', cyabaga buri mwaka muri Gicurasi muri Philadelphia muri Amerika, cyahagaritswe imyaka ibiri ikurikiranye, mu gihe impamvu zo kubikora zitaramenyekana neza.

Aya makuru yashyizwe ahagaragara binyuze ku rubuga rwa Instagram rw'iri serukiramuco basobanura ko abavitegura bagerageje uko bashoboye ariko 'Made in America' itazashobora kuba mu 2024 mu gihe basezeranya abafana ko bazagaruka bidatinze.

'Made in America Festival' ni iserukiramuco ry'umuziki ryamaraga iminsi ibiri, ryashinzwe n umuraperi Jay-Z mu mwaka wa 2012, riba buri mu mpera z’icyumweru cy'umunsi w'abakozi hagamijwe guhuza abafatanyabikorwa batandukanye mu muziki.