Ifuhe ryashoye Kanye West mu rugomo

Ifuhe ryashoye Kanye West mu rugomo

 Apr 19, 2024 - 17:10

Umuraperi Kanye West yongeye kugongana n'amategeko, aho ubu arimo gukorwaho iperereza nyuma yo gutimbura umugabo ashinja gukorakora umugore we Censori.

Biravugwa ko umuraperi Kanye West arimo gukorwaho iperereza na polisi ya Los Angeles, nyuma y'ibyabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri,  ubwo ngo hari umugabo wafashe umukunzi wa Kanye, Bianca Censori, mu rukenyerero.

Kanye West arimo gukorwaho iperereza nyuma yo gutimbura umugabo avuga ko yakorakoye umugore we

Nk’uko Tmz abitangaza, ngo Kanye yakubise uyu mugabo aramukomeretsa nyuma yuko uwo mugabo afashe mu rukenyerero rw'umugore wa Ye akamuhimdukiza ashaka kumusoma nkuko abahagarariye uyu muraperi babisobanura, ibintu byabereye muri parike ya Disneyland.

Ntabwo ari ubwa mbere ye agoganye ndetse akanakorwaho iperereza na polisi, kuko yakozweho iperereza mu 2023 nyuma y’amashusho ye yari yagiye hanze yerekana ajugunya terefone y’umunyamakuru wamufotoraga batabyumvikanyeho.

Kanye West si ubwa mbere akozweho iperereza nk'iryo

Uretse ibyo kandi, muri uyu mwaka, Ye yarezwe n’umugabo wavuze ko yamurashe  mu 2022, urubanza rukomeje kuburanishwa mu rukiko rw’umujyi wa Los Angeles.