Ahubwo, porogaramu nshya y’amasomo izibanda ku mateka ya Mali, aya Afurika, umuco n’uruhare rw’abayobozi n’abashujaa bagize uruhare mu kubaka uyu mugabane.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko iri hinduranya rigamije gukuraho ingaruka z’inkuru zanditswe mu bihe by’ubukoloni, ndetse no kuzamura ubwumvikane n’ubushishozi bw’umwana w’Umunyamali ku mateka ye bwite.
Mu myaka myinshi ishize, abanyeshuri bagiye bigishwa byinshi ku mateka y’u Bufaransa nk'impinduramatwara y’Abafaransa kurusha aya Afurika, nubwo iki gihugu cyagize ingoma zikomeye mu mateka y’isi nka Mali Empire, Songhai na Ghana.
Abasesenguzi bavuga ko aya masomo mashya ashobora gusubiza agaciro inkuru zashingiye ku mateka ya Afurika, zazimiye mu nyandiko nyinshi za gikoroni.
Iki cyemezo cyakiriwe n’ibitekerezo bikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage b’ingeri zitandukanye bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bagaragaje ibyishimo n’icyizere.
Abandi bo basaba ko mu masomo mashya hongerwamo n’ukuri ku buryo ubukoloni bwanyaze umutungo wa Afurika ndetse bugasenya ingoma zikomeye, kugira ngo urubyiruko rubashe gusobanukirwa neza amateka y’ukuri.
Nubwo hari impaka zitandukanye, ikigaragara ni uko abanyafurika benshi bashaka ko inkuru zabo n’amateka yabo byandikwa, bigasobanurwa, bikanigishwa na bo ubwabo.
Abahanga mu burezi bavuga ko umwanzuro wa Mali ushobora kuba intangiriro y’ivugurura rikomeye mu mashuri ya Afurika, rikubiyemo uburyo amateka yigishwa, indimi zikoreshwa, ndetse n’ukugarura indangagaciro n’umuco wa kinyafurika mu mibereho y’abanyeshuri.
Bamwe babona ko iki cyemezo gishobora gutera n’ibindi bihugu bya Afurika gutangira kureba neza uko porogaramu z’amashuri zubatse, ndetse no kwiyemeza kwandika no kwigisha amateka yabo mu buryo buboneye.
Afurika irimo gusubirana ijambo ryayo mu mateka, kandi Mali ishobora kuba intangiriro y’urugendo rushya rwo kwigisha amateka y’ukuri ku rubyiruko rwayo.
