Iby'umuryango wa Justin Bieber bikomeje kubera benshi ihurizo

Iby'umuryango wa Justin Bieber bikomeje kubera benshi ihurizo

 Mar 6, 2025 - 17:00

Ibirimo kubera imbere mu muryango wa Justin Bieber bikomeje kubera benshi urujijo, nyuma y'uko umwe mu bakozi babo ba hafi yamaze kwikura ku kazi bitunguranye.

Mu gihe umuryango wa Justin Bieber ukomeje gushyira benshi mu rujijo, amakuru aravuga ko umwe mu bakozi ba hafi b’uyu muryango yaretse akazi mu buryo butunguranye, ibintu byongeye gutuma benshi bongera kwibaza ku mibanire ya Justin n’abantu be ba hafi.

Justin Bieber uherutse gutangaza abafana nyuma yo kurekeraho gukurikira umugore we Hailey Bieber kuri Instagram, n’ubwo yahakanye ko avuga ko atari we wabikoze, avuga ko konti ye yibwe. N’ubwo yabihakanye, ibyabaye byateye benshi kwibaza ku mibanire ye n’umugore we ndetse n’abantu bahoze ari be, kuko amaze iminsi asa n’uwitandukanya n’inshuti ze n’abantu bahoze ari abe kuva kera.

Amakuru aturuka hafi y’umuryango yabwiye Page Six, ko uwo mukozi yavuye ku kazi kubera impamvu zitarasobanuka, ariko ibihuha bikaba bivuga ko hari impagarara n’ibibazo imbere mu micungire y’umuryango wa Bieber.

Nubwo hariho urwo rujijo, bivugwa ko Justin Bieber bishimiye uruhare rwabo rushya nk’ababyeyi.

Icyakora basesenguzi bongeye kwibaza niba ibyo byose ari ibintu birimo guhurirana, cyangwa niba hari impinduka zikomeye zirimo kuba mu buzima bwabo.