Ibyo wamenya kuri filime 'Straw' iri guhogoza inkumi i Nyarugenge

Ibyo wamenya kuri filime 'Straw' iri guhogoza inkumi i Nyarugenge

 Jun 11, 2025 - 08:42

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no hanze yarwo, abakunzi ba sinema nta kindi bari kugarukaho uretse filime yitwa 'Straw' ikomeje kuriza abantu bagahogora bitewe n'ibikinirwamo.

Iyi ni filime yanditswe inayoborwa na 'Tyler Perry', umwe mu banditsi bakomeye ba filime muri Hollywood.

Iyi filime bayishyize kuri Netflix tariki 06 Kamena 2025, gusa kuva yajya hanze nta yindi filime iri kugarukwaho cyane nkayo.

Straw ni filime ivuga ku mugore witwa Janiyah Wiltkinson wari ufite umwana witwa Aria amurera wenyine nta mugabo babana (Single mother), aho yakoraga cyane kandi agakora buri kimwe cyose gishoboka kugira ngo we n'umwana we babeho neza.

Muri iyi filime bavuga ko uyu mugore yari asanzwe afite akazi kamutunze n'umwana we nta kibazo bafite. Umunsi umwe umwana we yaje kurwara amujyana kwa muganga igitaraganya, ari nacyo gihe ibyari ibyishimo mu muryango byahindutse agahinda mu buzima bw'uyu mugore.

Yaje kujyana uyu mwana mu bitaro yarembye, amugejejeyo bamuca amafaranga menshi atapfa kubona, niko gutangira gupfundikanya ashaka ayo yari yarizigamye yose ngo abone icyo yishyura ariko umwana we avurwe.

Ubwo yasubiraga ku kazi ngo abwire umukoresha we ingorane yahuye nazo, akihagera yakubiswe n'inkuba kuko yasanze aho yakoreraga ibisambo byabateye birabasahura ndetse basiga bishe umukoresha we.

Kuva icyo akazi ke nako kahise gahagarara, nyamara ari hamwe mu ho yari yizeye ko azakura amafaranga yo kwishyura ibitaro no kugaburira umwana we.

Uyu mugore yagerageje kujya kuri Banki ngo abikuze amafaranga make yari asigaranyeyo ari nayo ya nyuma, gusa agezeyo nabwo ntiyayabona, ahubwo yisanga azengurutswe n'abashinzwe umutekano bamushinja kwiba Banki.

Mu gihe yari arimo kwirukanka ashaka aho yakura amafaranga, nibwo yaje kwakira inkuru y'inshamugongo ko umwana we Aria yamaze kwitaba Imana dore ko ubwo yamugezagayo yahise ahamusiga ajya gushaka aho akura amafaranga.

Nyuma yo kubura akazi kari kamutunze ndetse nta n'amafaranga asigaranye, nyir'inzu nawe yatangiye kujya amutoteza amubwira ko niba atamwishyuye ay'abukode azamusohora mu nzu ye.

Uyu mugore ibibazo byakomeje kumubana uruhuri, agahinda karamwica, agira ihungabana ryaje no kumuviramo ingaruka mbi ku mitekerereze ye.

Ubu buzima busharira uyu mugore yanyuzemo (muri make), nibwo buri gutuma abantu benshi cyane cyane igitsina gore n'abandi bafite imitima yoroshye bari kureba iyi filime bakarira.

Iyi filime yakozwe hagamijwe kwerekana imvune ababyeyi b'abagore bahura nazo mu kurera abana nta bagabo bafite, ariko kandi bashaka kwerekana ko ari abanyembaraga.

Janiayah n'umukobwa we Aria