Ibyo Burna Boy yakoreye ababyeyi be byakoze ku mitima ya benshi

Ibyo Burna Boy yakoreye ababyeyi be byakoze ku mitima ya benshi

 Jul 4, 2024 - 07:51

Umwe mu bahanzi bakomeye muri Nigeria, Burna Boy, ubwo yizihizaga isabukuru ye y'amavuko muri iki cyumweru, yatunguye ababyeyi be abajyana mu kabyiniriro, ibikomeje kuvugisha benshi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 2 Nyakanga 2024, nibwo Burna Boy yizihizaga isabukuru y'imyaka 33 y'amavuko.

Ababyeyi be bari mu bantu bakunze kumushyigikira mu bikorwa bye by'umuziki cyane cyane mama we, ni bamwe mu bifatanyije nawe kwizihiza iyi sabukuru.

Burna Boy yaje gutungurana ubwo yagaragaraga mu kabyiniriro nijoro ariho yasohokanye ababyeyi be aho bari bagiye gukomereza ibyo birori, ni mu gihe nyamara ibindi byamamare usanga bihisha ababyeyi babo ngo batamenyekana.

Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bari mu kabyiniriro, ni kimwe mu bintu byakomeje kuvugisha benshi ndetse bakorwa ku mutima n'uburyo ababyeyi bashyigikira umwana wabo.

Ni ibintu bitamenyerewe kuba wabona umusaza yemera kwinjira mu kabyiniriro abikoreye umuhungu we.

Kimwe mu bindi byakoze ku mitima ya benshi ni uburyo Burna Boy yubaha Papa we, akaba adashobora kumunywera itabi imbere.