Ni inkongi yahafashe kuva ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025 inshuro zigera kuri eshanu, aho bivugwa ko umuyaga mwinshi uri mu byagize uruhare rukomeye mu kuyitiza umurindi.
Muri iyi nkuru tugiye kureba bimwe mu byamamare byagizweho ingaruka nayo, dore ko yahitanye n’abantu bagera ku 10.
Paris Hilton
Umuhanzikazi akaba n’umukinyi wa filime, Paris Hilton yatangaje ko nawe inzu ye iherereye muri Calfornia mu mujyi wa MaliBu yahiye igakongoka ayireba.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yagaragaje ko ubwo inzu ye yashyaga we n’abana be bari bicaye kuri televiziyo babyirebera, avuga ko ari ibintu byamushenguye umutima mu buryo bukomeye.
Tina Knowless
Uyu mubyeyi w’umuhanzikazi Beyonce, yifashihsije urukuta rwe rwa Instagram yagaragaje agahinda ke ko kuba izu ye yakundaga cyane yari iherereye mu mujyi wa Malibu yahiye igakongoka.
Yavuze ko aho ari ahantu yakundaga cyane, dore ko ari naho yari aherutse kujya kwizihiriza isabukuru y’imyaka 71 y’amavuko mu mpera z’icyumweru gishize.
Billy Crystal
Umukinnyi ukomeye wa filime akaba n’umunyarwenya muri Amerika, Billy Crystal n’umugore we Janice bagaragaje ko inzu yabo babayemo imyaka irenga 40 yahiye igakongoka. Bavuze ko ari agahinda kuba inzu yari ibabikiye byiza bagiranye ubwo bari bakiri bato bayibuze.
Jhne Aiko
Umuhanzikazi Jhene Aiko nawe ari mu bagaragaje ko inzu ye n’umuryango we yagendeye muri iyo nkongi.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, yatangaje ko inzu yabanagamo n’umuryango we yahiye igakongoka n’ibintu byose byari birimo gusa ashima Imana kuba bo babashije kuyirokoka bakaba bagiye gutangira bundi bushya
