Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Espagne birimo Cadena SER, Vinicius arifuza guhembwa nk’uko Kylian Mbappé ahembwa, agasaba miliyoni 30 z’amadolari buri mwaka hatabariwemo imisoro, ndetse n’agahimbazamusyi katarigera gatangwa muri Real Madrid. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gutangaza ko butazemera ibyo bisabwa, kuko bishobora gutera ikibazo mu ikipe.
Nubwo bimeze bityo, hari amakuru avuga ko naramuka agarutse ku rwego rwe rwiza, ikipe yiteguye kongera kumuganiriza. Mu gihe impaka zikomeje, amakipe yo muri Saudi Arabia yamaze kumwegera, ndetse bivugwa ko yiteguye gutanga miliyoni 350 z’amayero kugira ngo imwegukane.
Biteganyijwe ko Real Madrid izasubukura imyitozo ku wa 4 Kanama, ariko ikibazo cya Vinicius n'ubu biracyari mu kirere kuko nta mwanzuro uhamye urafatwa.
Vinicius Jr arifuza kongera amasezerano ariko ahawe umushara nk'uwa Kylian Mbappé
Vinicius Jr arinifuza agahimbazamusyi ku masezerano mashya yasinya
