Ibitaravuzwe mu ikorwa ry’indirimbo ya Diplomate na Ariel Wayz

Ibitaravuzwe mu ikorwa ry’indirimbo ya Diplomate na Ariel Wayz

 Dec 9, 2024 - 12:03

Umuraperi Diplomate ari mu byishimo nyuma y’uko kera kabaye yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Sapioseksho’ yakoranye na Ariel Wayz, avuga ko yagiye ihura n’ibizazane byinshi byakomeje kuyidindiza.

Iyi ndirimbo yari imaze igihe itegerezanyijwe amatsiko na benshi, Diplomate yaraye ashyize hanze amashusho yayo ku munsi w’ejo, aho bigarargara ko yakiranywe ubwuzu n’abantu dore ko ari mu baraperi bigaruriye imitima y’Abanyarwanda kuva mu myaka yo hambere.

Ni indirimbo yahaye izina rya ‘Sapioseksho’ ryakomeje gucanga benshi, dore ko asanzwe azwiho gukora indirimbo agakoreshamo amagambo agora benshi kuyasobanukirwa ndetse rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko asobwa n’abafana kubasobanurira amagambo amwe n’amwe ayigize.

Diplomate avuga ko izina ‘Sapioseksho’, ubusanzwe ari ijambo riri mu rurimi rw’Icyongereza rya ‘Sapiosexual’, gusa we avuga ko yahisemo kuryandika mu buryo bwa ‘Sapioseksho’ kuko yabonaga ari byo byoroshye kurivuga adashyizemo ijambo ‘Sex’ risobanuye igitsina.

Ubusanzwe iri jambo ‘Sapiosexual’, iyo ugenekereje mu rurimi rw’Ikinyarwanda risobanura igihe umusore cyangwa umukobwa akururwa mu buryo bw’amarangamutima, akamukunda bidatewe n’ikimero cye, ahubwo byitewe n’ubwenge amubonamo.

Indirimbo yagiye idindizwa cyane

Iyi ndirimbo byari biteganyijwe ko izajya hanze tariki 29 Kanama 2024 nk’uko Diplomate yari yabitangarije abakunzi be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, gusa siko byaje kugenda kuko igihe cyaje kugera indirimbo ntiyasohoka.

Aganira na The Choice Live, Diplomate yavuze ko iyi ndirimbo ye yagiye ihura n’imbogamizi nyinshi zagiye zituma idindira ntisohokere igihe yari yarateguye.

Yavuze ko yabanje kuyifatira amashusho ku nshuro ya mbere, ariko nyuma aza kubura ‘Director’ wari warayifashe amashuhsho ariko atifuje kuvuga amazina ye, biba ngombwa ko yongera gufata amashusho ku nshuro ya kabiri akorana na Director 1SHOT.

Ati “Nari narayikoze bwa mbere habamo utubazo two kubura director, ndongera mfata amashusho bwa kabiri.”

Iyi ndirimbo kandi mbere y’uko ijya hanze, Diplomate yatunguwe no kuyumva muri filime ya Bad Rama yashyizwemo na Lick Lick atigeze abimumenyesha, gusa nyuma baje kwicara barabikemura.

Diplomate avuga ko kuba yarabanje kumvikana muri filime kandi atarayishyira hanze, ataramenya niba hari icyo bizayihungabanyaho, gusa we afite icyizere ko izabikora.

Ati “Sindamenya neza niba kuba yarashyizwe muri filime hari icyo bizayihungabanyaho. Bikwiye kwibukwako ntari narayikoreye kuyishyira muri filime. Byaje kubaho gutyo gusa bintunguye biturutse ku bandi Ariko nyuma ibyo tuza kubasha kubirenga. Rero mfite icyizere ko izakora neza.”