Mu kiganiro Salux Relax, Papa Cyangwe yatangaje ko ubwo yari agikorana na Rocky kimwe mu bintu yamwigiyeho harimo kuba umukozi. Papa Cyangwe ahamya ko Rocky Kimomo ari umuntu ukora cyane, ku buryo nawe yagiye amufatiraho ikitegererezo.
Yavuze ko kandi yasanze ari umuntu utita ku bantu n’ibicantege bavuga. Ahamya ko atajya yita ku byo abantu bamuvugaho bibi bikaba byahindura intego ze, ahubwo ko we icyo yiyemeje agikora atitaye ku bamuca intege.
Yakomeje avuga ko kandi Rocky ari umuntu utigana ibyo abandi bakora, ahubwo aharanira gukora ibintu bye bikaba umwihariko we aho kugendera mu kigare ngo nawe abe nyamujya iyo bigiye.
Mu kiganiro Papa Cyangwe aherutse kugirana na The Choice Live, yemeye guca bugufi asaba imbabazi Rocky ku bw’amakosa yaba yaramukoreye ubwo bari bagikorana ariko kugeza n’ubu bikaba bikimubabaje.
Yagize ati “Niba koko byaramubabaje,..ambabarire birangire….Ntabwo narinzi ko muri uyu mwaka tugezemo ari ibintu byaba bigihari, numvaga ari ibintu byabaye byarangiye cyane ko nta n’icyo dufite twabihinduraho ubu ngo dusubize ibihe inyuma ngo nakosheje cyangwa yakosheje ngo tuhahindure.
“Ubundi ngewe maze gukura pe! Maze gukura cyane ku buryo ibintu bitanyijiriza cyangwa ngo bimpe umubano mwiza n’abantu ntabiha umwanya.”

Papa Cyangwe yahishuye ibintu yigira kuri Rocky
