Hashyizwe hanze igikoresho gishobora gucaginga iPhone mu masegonda abiri ikaba yuzuye

Hashyizwe hanze igikoresho gishobora gucaginga iPhone mu masegonda abiri ikaba yuzuye

 Jan 18, 2025 - 13:36

Abantu benshi mu batunze terefone za iPhone ibyishimo ni byose nyuma y'uko sosiyete ikora ibikoresho by'amashanyarazi yitwa Swippitt yashyize hanze igikoresho cy'ikoranabuhanga gifite ubushobozi bwo gucaginga terefone ya iPhone mu masegonda abiri ikaba yuzuye kugera ku 100%.

Sosiyete yitwa Swippitt, ikora ibicuruzwa bitandukanye by’amashanyarazi mu imurikagurisha rya CES 2025, yashyize ahagaragara igikoresho cy’amashanyarazi kidasanzwe cyitwa ‘Toaster’ gifite ubushobozi bwo gucaginga terefone mu masegonda abiri gusa ikaba yuzuye.

Iki gikoresho cyakiriwe neza cyane n’abantu, gifite ubushobozi bwo gushyira umuriro muri terefone ukagera ku 100% mu masegonda abiri gusa.

Kugeza ubu, iki gikoresho gikorana na terefone za Apple gusa, guhera kuri iPhone 14, 15 na 16, gusa Swippitt ifite gahunda yo kurushaho kwagura iri koranabuhanga ku buryo rishobora no kuzajya rikorana na terefone za Android mu gihe kiri imbere.