Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, ku munsi w’ejo yibasiye uwaho ari shebuja ubwo yari akiri muri WCB, Diamond Platnumz, amunnyega ku bijyanye n’ubujura bw’ingofero aherutse gukorerwa.
Harmonize yishongoye kuri Diamond Platnumz
Mu minsi yashize, ingofero ya Diamond Platnumz yaribwe, ubwo yari arimo kunyura mu kivunge cy’abafana be mu mujyi wa Dodoma, ndetse biba ngombwa ko anohereza abamurinda gushaka umuntu wayitwaye.
Nyuma y’iminsi mike, Konde Boy na we yahuye n’amafana be mu gace ka Kahama, muri Tanzania, aho yatangiye yambaye ingofero ye akarinda asoza akiyambaye.
Nyuma yo gusoza nta muntu ugerageje no gukora ku ngofero ye, Konde Boye yishongoye ati:”Nta muntu ushobora kukwiba ingofero mu gihe bagukunda by’ukuri.”
Konde Boy yabivuze mu buryo bwo kwishongora, yerekana ko akunzwe n’abafana be bitandukanye na Diamond Platnumz wahoze ari shebuja.
Harmonize avuga ko abantu bagukunda batakwiba
Ingofero ya Diamond Platnumz yayibwe imukuwe ku mutwe, gusa nyuma yarakamejeje avuga ko ashaka ingofero ye byanze bikunze, ndeste nyuma buza no gutangazwa ko yabonetse.
Icyakora benshi bibajije ikihishe inyuma yiyo ngofero n’agaciro kayo kuburyo ibabaza Diamond Platnumz kugeza ubwo abura amahoro. Benshi ntibanatinye kuvuga ko ari ibyo yari yateguye kugira ngo akomeze kuvugwa mu itangazamakuru.
